IMIKINO

Messi yateye umugongo ikipe yamureze, akurikira ifaranga

Icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi Lionel Messi yamaze kwemeza ko atacyerekeje mu ikipe ya Barcelone nk’uko byari byitezwe.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine yatangaje ko yerekeje amaso mu ikipe ya Inter Miami y’umuherwe akaba n’umwe mu baconze ruhago David Beckham.

Amakuru avuga ko Lionel Messi yamaze kwemera amasezerano amujyana mu ikipe ya Inter Miami ikina muri shampiyona yo muri Amerika, hakaba hateganyijwe gusa bitangazwa mu masaha ari imbere.

Mu byumweru byatambutse havuzwe byinshi byaho uyu mukinnyi w’imyaka 35 ashobora kwerekeza, ahagarukwagaho cyane harimo kwerekeza muri Arabia Saudite na Barcelona.

Mu kiganiro yahaye Deportivo uyu mukinnyi uherutse kwegukana n’igikombe cy’Isi yayitangarije ko atazasubira muri Barcelona ahubwo azajya muri Amerika.

Yagize ati “Ntabwo nzasubira muri Barcelona ahubwo nzajya muri Inter Miami.”

‘Nifuzaga rwose [gusubira muri Barcelona], Nari kwishimira cyane kuba nashobora kugarukayo, ariko nyuma yo kwibonera ibyo nahuye nabyo ndetse nuko gusohotse mu ikipe, sinifuzaga kongera gusubira muri ibyo bihe nkibyo: mutegereze murebe ikizakurikiraho ndetse naho nshobora kujya kuko biri mu biganza byanjye.

Ndifuza kwifatira umwanzuro, kwitekerezaho ubwanjye n’umuryango wanjye, nubwo numvise ko LaLiga haribyo yemeye kugira ngo ngaruke gusa hari n’ibindi bikwiriye kubanza gukemuka.

Nanjye ubwanjye ndi gutekereza aho nakwerekeza by’umwihariko ntekereza n’umuryango wanjye, nk’uko nagiye mbivuga n’abanye n’umuryango wanjye mu myaka ibiri ishize ku rwego rubi ntishimiye, nagize ukwezi kumwe kwabaye kwiza cyane kuri njye negukana igikombe cy’Isi gusa nyuma yaho byabaye bibi cyane kuri njye.

Yagize ati”Nibyo byanteye ubwoba ko nakongera gusubira muri ibyo bibazo, naje hano i Paris mbasha kuguma muri hotel igihe kirekire n’umuryango wanjye, hamwe n’abana bajya ku ishuri ari tukibera muri Hotel, nkwiriye gufata umwanzuro niyo mpamvu gusubira muri Barcelona mbiha amahirwe make, n’ubwo nahagiriye ibihe byiza ariko sinabishobora.

Nyuma y’imyaka 21 yamaze muri Barcelona yegukanye ibikombe 32, Messi yerekeje muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu mwaka 2021, aho yari yemerewe kujya ahabwa miliyoni 35 by’amapound buri mwaka.

Muri PSG, Messi yatsinze ibitego 32 mu mikino 75 mu mikino yose yakiniye iy’ikipe ibarizwa i Paris, ni mugihe yegukanye ibikombe b’ibiri bya shampiyona Ligue 1 inshuro ebyiri mu myaka ibiri yaramaze muri iyi kipe.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago