Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, umwanya utari usanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda.
Gushyirwa kuri uyu mwanya kwa Lt Col Simon Kabera, byagaragajwe mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023.
Ni umwanya yashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Lt Col Simon Kabera agiye kungiriza Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.
Umwanya w’Umuvugizi Wungirije ni mushya mu myanya yari isanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda, bikaba bivuze ko Lt Col Simon Kabera ariwe wa mbere ugiye kubimburira abandi muri izi nshingano.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…