Perezida Kagame yagize Lt Col Simon Umuvugizi wungirije wa RDF

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, umwanya utari usanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda.

Gushyirwa kuri uyu mwanya kwa Lt Col Simon Kabera, byagaragajwe mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023.

Ni umwanya yashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

Lt Col Simon Kabera agiye kungiriza Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.

Umwanya w’Umuvugizi Wungirije ni mushya mu myanya yari isanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda, bikaba bivuze ko Lt Col Simon Kabera ariwe wa mbere ugiye kubimburira abandi muri izi nshingano.

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *