URUBYIRUKO

Umusore yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16

Ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Adamawa mu gihugu cya Nigeria kiravuga ko cyataye muri yombi umusore witwa Auwal Abdullah ukekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Advertisements

Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa witwa Blessing ngo warusanzwe ari inshuti ye.

Nk’uko amakuru abivuga, ngo Auwal, usanzwe yitwarira igare mu gace atuyemo, yatawe muri yombi ku ya 6 Kamena n’inzego zishinzwe umutekano. Yiyemereye ko yasambanyije uwo mwana w’umukobwa, ariko ashimangira ko ari bari basanzwe bakundana.

Umusore ukekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa

Uyu musore mu kwisobanura kwe yavuze ko yaramaze igihe kingana n’amezi atandatu akundana n’uyu mukobwa Blessing kandi ko yari yariyemeje kuzakorana ubukwe nawe. Avuga ko yari yarishinganishije kuri Se w’umukobwa ko azamugira umugore ariko kandi Se w’umukobwa akaba yari yaramusabye ko yakwihangana kugeza nibura yubatse inzu ye.

Yakomeje avuga ko ubwo yahuraga n’umukobwa kuri uwo munsi ibyo byabereye aho yagurishaga ibiryo, ngo ubwo yarimo kurya, umukobwa yafashe telefone y’umushuti we yandikamo numero.

Ku bwe, ngo uyu umukobwa yakomeje gukoresha telefone y’inshuti ye ari nako akomeza kumuhamagara bigera bategura guhura ku isaha ya Saa Tatu n’igice z’ijoro. Akomeza avuga ko nyuma yo kumarana iminota mike, yamusabye gusubira mu rugo ariko umukobwa aranga, avuga ko atazasubira mu rugo; ahubwo azajya kujya ahandi. Yasobanuye ko nyuma yahoo byarangiye amujyanye mu cyuma cya hoteri ahitwa Nasarawo borehole aho bombi byarangiye baryamanye.

Umusore ngo yazindutse mu gicu kuko umukobwa we yari yamubwiye ko atasohoka mbere ya Saa Tanu za mu gitondo. Ariko naje kumenyeshwa ko yasohowe muri iyo hotel kandi mbwirwa ko yafashwe kungufu.

Hagati aho, Komiseri wa Polisi, Afolabi Babatola, yatangaje ko ahangayikishijwe n’iki kibazo kibi ndetse aniyemeza ko ukekwaho icyaha azakurikiranwa. Bibukije ababyeyi kujya bakurikirana abana babo mu ngendo bakora kugira ngo bajye barindwa abantu bameze gutyo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago