Umusore yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16

Ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Adamawa mu gihugu cya Nigeria kiravuga ko cyataye muri yombi umusore witwa Auwal Abdullah ukekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa witwa Blessing ngo warusanzwe ari inshuti ye.

Nk’uko amakuru abivuga, ngo Auwal, usanzwe yitwarira igare mu gace atuyemo, yatawe muri yombi ku ya 6 Kamena n’inzego zishinzwe umutekano. Yiyemereye ko yasambanyije uwo mwana w’umukobwa, ariko ashimangira ko ari bari basanzwe bakundana.

Umusore ukekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa

Uyu musore mu kwisobanura kwe yavuze ko yaramaze igihe kingana n’amezi atandatu akundana n’uyu mukobwa Blessing kandi ko yari yariyemeje kuzakorana ubukwe nawe. Avuga ko yari yarishinganishije kuri Se w’umukobwa ko azamugira umugore ariko kandi Se w’umukobwa akaba yari yaramusabye ko yakwihangana kugeza nibura yubatse inzu ye.

Yakomeje avuga ko ubwo yahuraga n’umukobwa kuri uwo munsi ibyo byabereye aho yagurishaga ibiryo, ngo ubwo yarimo kurya, umukobwa yafashe telefone y’umushuti we yandikamo numero.

Ku bwe, ngo uyu umukobwa yakomeje gukoresha telefone y’inshuti ye ari nako akomeza kumuhamagara bigera bategura guhura ku isaha ya Saa Tatu n’igice z’ijoro. Akomeza avuga ko nyuma yo kumarana iminota mike, yamusabye gusubira mu rugo ariko umukobwa aranga, avuga ko atazasubira mu rugo; ahubwo azajya kujya ahandi. Yasobanuye ko nyuma yahoo byarangiye amujyanye mu cyuma cya hoteri ahitwa Nasarawo borehole aho bombi byarangiye baryamanye.

Umusore ngo yazindutse mu gicu kuko umukobwa we yari yamubwiye ko atasohoka mbere ya Saa Tanu za mu gitondo. Ariko naje kumenyeshwa ko yasohowe muri iyo hotel kandi mbwirwa ko yafashwe kungufu.

Hagati aho, Komiseri wa Polisi, Afolabi Babatola, yatangaje ko ahangayikishijwe n’iki kibazo kibi ndetse aniyemeza ko ukekwaho icyaha azakurikiranwa. Bibukije ababyeyi kujya bakurikirana abana babo mu ngendo bakora kugira ngo bajye barindwa abantu bameze gutyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *