Bimwe mu byamamare bya muzika bimaze kubaka izina muri Afurika birimo David Adedeji Adeleke [Davido], Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] na Tiwatope Savage [Tiwa Savage] bategerejwe i Kigali aho bazaririmba mu iserukiramuco rizaherekeza imikino ya ‘Giants of Africa Festival’.
Giants of Africa Festival izabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 13-19 Kanama 2023. Izafungurwa ku mugaragaro n’ibirori by’ibitaramo by’imbonekarimwe bizaririmbamo abahanzi banyuranye bo muri Afurika, imikino izahuza amakipe, abayobozi bakuru bazatanga ubutumwa n’ibindi binyuranye bishingiye ku kwidagadura.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe cy’iyi mikino, hazaba guhatana kw’amakipe, aho hagati mu mukino hazajya haba haririmba umuhanzi watoranyijwe. Ubuyobozi bwa Giants of Africa Festival butangaza ko ‘hazaba hari abashyitsi b’imena ndetse n’abahanzi bazatungurana’.
Bagaragaza ko iyi mikino izasozwa n’igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abantu banyuranye bazitabira iyi mikino. Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.
Iyi mikino izanahuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 mu bikorwa by’umuganda hagamijwe kurengera ibidukikije no kugira isuku. Abasore n’inkumi kandi bazahurira mu irushanwa rizasiga hamenyekanye uwegukanye ‘Giants of Africa Festival 2023’.
Ibi bitaramo bizaherekeza iyi mikino igamije kuzamura impano y’urubyiruko rwo muri Afurika mu mikino ya Basketball, bizanaririmbamo abahanzi bo mu Rwanda. Kandi bizitabirwa n’ibihugu birenga 16.
Amakuru agera ku InyaRwanda dukesha iy’inkuru yemeza ko Diamond Platnumz azaririmba mu gutangiza ku mugaragaro iyi mikino izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ni mu gihe Davido na Tiwa Savage bazaririmba mu gitaramo kizahereza iyi mikino izaba imaze icyumweru ibera mu Rwanda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…