Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Yoyo-Ma usanzwe azwiho ubuhanga mu gucurangisha igikoresho cya Cello.
Umuhanzi Yoyo-Ma umaze iminsi mu gihugu cy’u Rwanda ni umwe mu begukanye igihembo cya Grammy Awards.
Uyu mugabo uzobereye mu gucurangisha igikoresho cya Cello ari mu Rwanda n’umugore we, Jill Hornor ndetse n’umwe mu bashinze Partners in Health, Ophelia Dahl aho baje gusura imishinga y’Umuryango Partners In Health.
Mu biganiro byahuje impande zombi zagarutse ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka.
Yoyo-Ma ni umunyamerika wavukiye mu Bufaransa yakuze anakuza impano ye yo gucuranga igikoresho cya Cello mu Bufaransa akaba yaravukiye ku babyeyi ba bashinwa, impano yo gukoresha igikoresho kizwi nka Cello bwa mbere yayigaragaje mu mwaka 1961.
Yoyo-Ma wakurikiye mu buzima bw’ubufindo yigiye amashuri ye i New York.
Yoyo-Ma yegukanye ibihembo bya Grammy Awards kubera ubuhanga bwe yagaragaje mu gukoresha igikoresho cya Cello, mu mwaka 2011 yambitswe umudali w’ishimwe n’uwahoze ayobora igihugu cya Amerika Barack Obama kubera ibikorwa bye byagize impinduka ku bene gihugu no kumenyekanisha igihugu cye.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…