RWANDA

Mu gahinda kenshi! Gisimba uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma-Amafoto

Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba” ari gusezerwaho bwa nyuma, mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu, basazwe n’ishavu n’agahinda.

Mutezintare Gisimba Damas yitabye Imana ku myaka 62 azize uburwayi, Tariki ya 4 Kamena 2023.

Byari amarira n’agahinda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ku mbaga y’inshuti n’umuryango, abaciye mu biganza bya Gisimba n’abandi bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Ni umuhango wabanjirijwe no kujya gufata umurambo wari umaze iminsi 6 mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge biherereye i Nyamirambo ari nabyo yaguyemo, bakomereza mu rugo rwe kugira ngo asezerweho bwa nyuma.

Nyuma yo guzezerwaho bwa nyuma, umuhango wakomereje muri Kiliziya kuri Paruwasi Karoli Rwanda iherereye i Nyamirambo, ahari kubera igitambo cya Misa mu kumuherekeresha isengesho nk’umukirisitu.

Mutezintare Gisimba Damas asize ibigwi bidasanzwe aho yashinze ikigo cyarerewemo imfunzi zisaga 600, yise ‘Centre Memorial Gisimba’ giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Iki kigo cyarokokeyemo abasaga 400 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu mugabo yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.

AMAFOTO: Inyarwanda

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

6 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago