Mutezintare Gisimba Damas wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba” ari gusezerwaho bwa nyuma, mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu, basazwe n’ishavu n’agahinda.
Mutezintare Gisimba Damas yitabye Imana ku myaka 62 azize uburwayi, Tariki ya 4 Kamena 2023.
Byari amarira n’agahinda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ku mbaga y’inshuti n’umuryango, abaciye mu biganza bya Gisimba n’abandi bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Ni umuhango wabanjirijwe no kujya gufata umurambo wari umaze iminsi 6 mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge biherereye i Nyamirambo ari nabyo yaguyemo, bakomereza mu rugo rwe kugira ngo asezerweho bwa nyuma.
Nyuma yo guzezerwaho bwa nyuma, umuhango wakomereje muri Kiliziya kuri Paruwasi Karoli Rwanda iherereye i Nyamirambo, ahari kubera igitambo cya Misa mu kumuherekeresha isengesho nk’umukirisitu.
Mutezintare Gisimba Damas asize ibigwi bidasanzwe aho yashinze ikigo cyarerewemo imfunzi zisaga 600, yise ‘Centre Memorial Gisimba’ giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Iki kigo cyarokokeyemo abasaga 400 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uyu mugabo yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.
AMAFOTO: Inyarwanda
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…