Umutwe witwaje intwaro wa CODECO wagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihitana abasivili barindwi.
Iki gitero CODECO yakigabye ku birindiro biherereye mu gace ka Djukoth mu Ntara ya Ituri, muri Teritwari ya Mahagi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023.
Abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, batangaje ko mu bantu barindwi bapfuye, harimo abana batanu n’abagore babiri, ndetse ubuyobozi bwo mu gace ka Mahagi bwatangaje ko “abarwanyi ba COCEDO bishe aba baturage mu buryo bwa kinyamaswa.”
Intara ya Ituri ni imwe mu zigize u Burasirazuba bwa RDC ikunda kumvikanamo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bihitana ubuzima bw’abaturage inshuro nyinshi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…