Umutwe witwaje intwaro wa CODECO wagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihitana abasivili barindwi.
Iki gitero CODECO yakigabye ku birindiro biherereye mu gace ka Djukoth mu Ntara ya Ituri, muri Teritwari ya Mahagi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023.
Abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, batangaje ko mu bantu barindwi bapfuye, harimo abana batanu n’abagore babiri, ndetse ubuyobozi bwo mu gace ka Mahagi bwatangaje ko “abarwanyi ba COCEDO bishe aba baturage mu buryo bwa kinyamaswa.”
Intara ya Ituri ni imwe mu zigize u Burasirazuba bwa RDC ikunda kumvikanamo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bihitana ubuzima bw’abaturage inshuro nyinshi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…