Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu gace ka Bambo, Kasereka Mupira Zephirin aherutse kurasirwa iwe mu rugo ahita yitaba Imana, igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 9 Kamena 2023.
Kubera iyo mirwano, abatuye mu bice bya Bukombo, Kabizo, Kitshanga bamaze guhunga bava mu byabo.
Iyo nsanganya yabereye Bambo, umujyi uri mu maboko y’igisirikare cya Leta ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai.
Andi makuru avuga ko ugukozanyaho hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai kwabaye no mu duce twa Bwito na Bwisha.
Indi mirwano yabaye kuwa Gatanu, yabaye no mu duce twa Busanza, mu Mudugudu wa Kabira, agace kari hafi y’umupaka wa Uganda. Amakuru avuga ko ari M23 yatewe n’umutwe wa Mai Mai.
Iki kibazo cy’umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo. Aho umutwe wa M23 bivugwa ko ariwo wateye uwa Mai Mai. Uku gukozanyaho kwanabaye muri Lubweshi, Shonyi, Kavumu, Kitwayovu.
Ikinyamakuru Radio okapi.net kivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi, Rusekera,Kanaba muri gurupema ya Tongo. Kubera iyo mirwano, ibikorwa bimwe biteza imbere abaturage byarahagaze.
Umutwe wa M23 wasabwe n’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba guhagarika imirwano ndetse ukarambika intwaro hasi.
Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabwe ariko wifuza ibiganiro n’umuhuza muri iki kibazo, Uhuru Kenyatta cyane ko leta ya Congo yo ivuga ko itajya mu biganiro n’umutwe yita uw’iterabwoba.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, ibintu impande zombi zidahwema guhakana zivuye inyuma.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…