Mai Mai yakozanyijeho na M23
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu gace ka Bambo, Kasereka Mupira Zephirin aherutse kurasirwa iwe mu rugo ahita yitaba Imana, igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 9 Kamena 2023.
Kubera iyo mirwano, abatuye mu bice bya Bukombo, Kabizo, Kitshanga bamaze guhunga bava mu byabo.
Iyo nsanganya yabereye Bambo, umujyi uri mu maboko y’igisirikare cya Leta ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai.
Andi makuru avuga ko ugukozanyaho hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai kwabaye no mu duce twa Bwito na Bwisha.
Indi mirwano yabaye kuwa Gatanu, yabaye no mu duce twa Busanza, mu Mudugudu wa Kabira, agace kari hafi y’umupaka wa Uganda. Amakuru avuga ko ari M23 yatewe n’umutwe wa Mai Mai.
Iki kibazo cy’umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo. Aho umutwe wa M23 bivugwa ko ariwo wateye uwa Mai Mai. Uku gukozanyaho kwanabaye muri Lubweshi, Shonyi, Kavumu, Kitwayovu.
Ikinyamakuru Radio okapi.net kivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi, Rusekera,Kanaba muri gurupema ya Tongo. Kubera iyo mirwano, ibikorwa bimwe biteza imbere abaturage byarahagaze.
Umutwe wa M23 wasabwe n’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba guhagarika imirwano ndetse ukarambika intwaro hasi.
Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabwe ariko wifuza ibiganiro n’umuhuza muri iki kibazo, Uhuru Kenyatta cyane ko leta ya Congo yo ivuga ko itajya mu biganiro n’umutwe yita uw’iterabwoba.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, ibintu impande zombi zidahwema guhakana zivuye inyuma.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…