POLITIKE

Umusirikare w’Umurusiya uherutse kwivugana bagenzi be yafatiwe ibihano bikomeye

Ibi byagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’Uburusiya witwa Roman Venevitin wemera ko ari uwo mu ngabo za Leta ya Putin ko yafashwe ubwo yarasaga ku bacanshuro ba Wagner bari baciye mu gace we na bagenzi be bakambitsemo.

Advertisements

Umusirikare w’Uburusiya ufite ipeti rya Lieutenant Colonel witwa Roman Venevitin yafunze n’abacanshuro ba Wagner kubera ko yabarasheho.

Uyu mu Lieutenant Colonel Roman Venevitin avuga ko yarashe ku ngabo z’Uburusiya abitewe n’ubusinzi.

Bivugwa kandi ko hari umwuka mubi hagati y’abagize Wagner n’ingabo za Vladmir Putin bapfa imicungire y’ibice bafashe muri Ukraine.

Nta gihe kinini gishize abo muri Wagner bashinja ingabo z’u Burusiya kubatega za mines ngo ziturikane imodoka zabo.

Ibi byagaragaye muri video yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abarwanyi ba Wagner bari gutegura mines mu mihanda, bakemeza ko bari bazitezwe n’ingabo z’Uburusiya.

Abarwanyi ba Wagner ni intwari k’uburyo bivugwa ko ari bo bigaruriye umujyi wa Bakhmut wari umaze iminsi mu maboko y’ingabo za Ukraine.

Ku rundi ruhande, ibi ntibyashimishije bamwe mu bagaba b’ingabo z’Uburusiya, batangira kubiba urwango hagati y’abasirikare babo n’abarwanyi ba Wagner.

Wagner ni umutwe w’abarwanyi wa Vladmir Putin ubwe. Ni ikigo (company) cye bwite. Uyoborwa n’uwitwa Yevgeny Prigozhin.

Yevgeny Prigozhin uyobora Wagner aherutse kuvuga ko abayobozi b’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine bitwara nabi ndetse ngo bigeze kumutaba mu nama, bategeka abasirikare babo kuva mu bice bari barafashe bagamije gushyira abarwanyi ba Wagner mu mazi abira.

Lieutenant-Colonel Roman Venevitin asanzwe ayobora Brigade ya 72 mu ngabo z’Uburusiya. Yemeye ko yarashe ikamyo yari itwaye abarwanyi ba Wagner abitewe n’ubusinzi. Abarwanyi ba Wagner barashwe bari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Ural, icyakora ntawahasize ubuzima.

Kuba uriya musirikare mukuru yarafashwe, kubera impamvu zavuzwe haruguru, hari ababona ko ari ikibazo gishobora kuzamura umwiryane mu buyobozi bw’i Moscow.

Bivugwa ko umutwe wa Wagner ufite abarwanyi 60,000 muri Ukraine.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago