Ubwo yasuraga ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yabasabye abakinnyi ko igihe kigeze bagashimisha Abanyarwanda.
N’igikorwa cyabereye aho iy’ikipe imaze iminsi icumbikiye mu mwihererero wo kwitegura ikipe ya Mozambique bafitanye umikino wo gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’Afurika iteganyijwe kuba mu mpera z’iki cyumweru.
Minisitiri Mimosa ubwo yasuraga abakinnyi b’Amavubi yababwiye ko bashyigikiwe ariko nabo bafite umukoro wo ukomeye wo gushaka intsinzi ku ikipe ya Mozambique kugira ngo bashimishe Abanyarwanda.
Yagize ati “Urugamba muriho ntimuri mwenyine natwe nk’Abanyarwanda tururiho, baba abari hano n’abari hanze y’Igihugu”
Abakinnyi nabo bagaragaje ko biteguye gutanga ibyo bafite byose kugira ngo bazamure ibendera ry’u Rwanda.
Umukino wa mbere wahuje impande zombi wabereye mu gihugu cya Mozambique warangiye u Rwanda ruhakuye inota rimwe nyuma y’uko umukino urangiye ari igitego 1-1.
Umukino w’ikipe y’Igihugu y’Amavubi na Mozambique uteganyijwe kuba tariki 18 Kamena 2023, ukazabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Ni umukino impande zose yaba mu bakinnyi no mu batoza bazi neza ko finale kuri bo dore ko ikipe y’u Rwanda mu itsinda iherereyemo arirwo rwa nyuma n’amanota abiri rukaba nta mukino n’umwe rurabasha gutsinda ngo rubone amanota atatu imbumbe.
U Rwanda ruherereye mu itsinda rya L aho irikumwe n’ikipe ya Senegal yamaze gukatisha itike, Mozambique yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 4, na Benin iri ku mwanya wa gatatu nayo ifite amanota 4, u Rwanda rugaheruka n’amanota 2.
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ aheruka kwitabira igikombe cy’Afurika mu mwaka 2004, ubwo yakinagamo abakinnyi nka Gatete Jimmy wanahehesheje ikipe y’u Rwanda itike, Jimmy Mulisa, Olivier Karekezi, Manamana, Jimmy Mulisa n’abandi benshi.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…