Mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika mu karere ka Kicukiro, abana basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu bibafitiye akamaro bibungura ubumenyi kandi bitabarangaza.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu karere ka Kicukiro byabereye mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Rwampara ku kibuga cya Mburabuturo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kamena 2023, ari nayo tariki uyu munsi mpuzamahanga wizihirizwaho.
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imikurire y’umwana (ECD Program Coordinator) mu muryango wita ku bana Reach the Children Bwana TUYISHIME Etienne, yasabye abana bitabiriye ibi birori kutaba imbata y’ikoranabuhanga ngo barikoreshe mu bibayobya cyangwa bibarangaza, ahubwo bakaryifashisha bakora ubushakashatsi mu masomo biga.
Yagize ati: “Umwana afite uburenganzira bwo kwiga, ariko afite inshingano zo gitsinda, mwige gukoresha ikoranabuhanga mu bitabarangaza kuko bishobora kubatwara umwana wo kwiga no kubigisha imico mibi, ahubwo murikoreshe myunguka ubumenyi ku masomo mwiga”
Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 16 Kamena n’ Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwo kurushaho gutekereza no kugena ibikorwa byakemura ibibazo abana b’Afurika bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Buri mwaka, U Rwanda rwifatanya n’ibindi Bihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe kuwizihiza. Uyu mwaka, muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, Komite Nyafurika y’Impuguke ku Burenganzira n’Imibereho myiza by’Umwana (ACERWC) yahisemo insanganyamatsiko igira iti: “The Rights of the Child in the digital environment” mu Kinyarwanda ni: “Uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga”.
Iyi nsanganyamatsiko yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda, yibutsa abanyarwanda ko bagomba gukomeza gusigasira uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga ndetse no gushyiraho ingamba zifatika mu kumurinda ihohoterwa rikorewe yaba kuri murandasi cg hanze yayo. Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho Politiki yo kurinda umwana mu ikoranabuhanga (Kamena 2019) aho igaragaza inzira n’uburyo bwo gufasha abana mu gihe barimo gukoresha murandasi cg irindi korabuhanga aho abafatanyabikorwa bose bahamagarirwa kubigiramo uruhare rugaragara.
AMAFOTO: Ntwari Anaclet
Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize…
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…