Kicukiro: Ku munsi w’Umwana w’Umunyafurika Abana basabwe gukoresha ikoranabuhanga bashaka ubumenyi butabarangaza

Mu birori byo kwizihiza umunsi  Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika mu karere ka Kicukiro, abana basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu bibafitiye akamaro bibungura ubumenyi kandi bitabarangaza.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu karere ka Kicukiro byabereye mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Rwampara ku kibuga cya Mburabuturo kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kamena 2023, ari nayo tariki uyu munsi mpuzamahanga wizihirizwaho.

Umuhuzabikorwa  wa gahunda y’imikurire y’umwana (ECD Program Coordinator)  mu muryango  wita ku bana Reach the Children  Bwana TUYISHIME Etienne, yasabye abana bitabiriye ibi birori kutaba imbata y’ikoranabuhanga ngo barikoreshe mu bibayobya cyangwa bibarangaza, ahubwo bakaryifashisha bakora ubushakashatsi mu masomo biga.

Yagize ati: “Umwana afite uburenganzira bwo kwiga, ariko afite inshingano zo gitsinda, mwige gukoresha ikoranabuhanga mu bitabarangaza kuko bishobora kubatwara umwana wo kwiga no kubigisha imico mibi, ahubwo murikoreshe myunguka ubumenyi ku masomo mwiga”

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 16 Kamena n’ Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwo kurushaho gutekereza no kugena ibikorwa byakemura ibibazo abana b’Afurika bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Buri mwaka, U Rwanda rwifatanya n’ibindi Bihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe kuwizihiza. Uyu mwaka, muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, Komite Nyafurika y’Impuguke ku Burenganzira n’Imibereho myiza by’Umwana (ACERWC) yahisemo insanganyamatsiko igira iti: “The Rights of the Child in the digital environment mu Kinyarwanda ni: “Uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga”.

Iyi nsanganyamatsiko yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda, yibutsa abanyarwanda ko bagomba gukomeza gusigasira uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga ndetse no gushyiraho ingamba zifatika mu kumurinda ihohoterwa rikorewe yaba kuri murandasi cg hanze yayo. Goverinoma y’u Rwanda yashyizeho Politiki yo kurinda umwana mu ikoranabuhanga (Kamena 2019) aho igaragaza inzira n’uburyo bwo gufasha abana mu gihe barimo gukoresha murandasi cg irindi korabuhanga aho abafatanyabikorwa bose bahamagarirwa kubigiramo uruhare rugaragara.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru mu karere ka Kicukiro byitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’akarere bo imiryango itegamiye kuri leta nka; WYCA, PEPFAR, Gikuriro kuri bose, Reach the Children n’abandi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama Madamu UMUBYEYI Mediatrice na Tuyishime Etienne wo muri Reach the Children bishimanye n’Abana mu birori by’umunsi wabo
Ibi birori byabanjirijwe n’Umukino w’umupira w’Amaguru wahuje Amakipe yo mu kigo cy’Amashuri cya G.S Mburabuturo, ikipe yatsinze ihabwa Igikombe
Abana bamuritse imikono ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi
Ibi birori byabereye ku kibuga cya Mburabuturo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama byasojwe n’ubusabane bw’Abana bishimira umunsi wabo

AMAFOTO: Ntwari Anaclet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *