IMIKINO

Michael Jordan agiye kugurisha imigabane myinshi muri Charlotte Hornets

Icyamamare muri Basketball, Michael Jordan yagiranye amasezerano yo kugurisha imigabane ye muri Charlotte Hornets, nyuma y’imyaka 13 amaze ariwe uyihagarariye mu kugira imigabane myinshi.

Ku wa gatanu, tariki ya 16 Kamena, Hornets Sports & Entertainment yemeje ko Jordan yagiranye amasezerano yo kugurisha imigabane ye myinshi muri Charlotte Hornets ahanganiyemo n’itsinda riyobowe na Gabe Plotkin na Rick Schnall ku gaciro ka miliyari 3 $.

Plotkin waguze imigabane mike muri iyi kipe mu 2019, yabaye guverineri usimbuye mu Nama y’Ubuyobozi ya NBA kuva mu 2019 kandi ni we washinze Tallwoods Capital LLC.

Mu mwaka 2010 Jordan yari yaguze imigabane muri iy’ikipe na Bob Johnson atanze hafi miliyoni 180 z’amadorali y’Amerika.

Hornets yatangaje ivuga ko Schnall ari perezida wungirije wa Clayton, Dubilier & Rice LLC, aho yakoze imyaka 27, akaba yarabaye nyiri ikipe ukomeye wa Atlanta Hawks ndetse akaba n’umwe bayobozi bashinzwe akanama muri NBA kuva mu 2015.

Abayobozi ba Hornets basobanuye ko Schnall ari mu nzira yo kugurisha ishoramari rye muri Hawks, biteganijwe ko bizarangira mu by’umweru biri imbere.

Ikipe ya Charlotte Hornets

Itsinda ry’abashaka kugura rizaba rigizwe kandi na Chris Shumway, Dan Sundheim, Ian Loring, Dyal, umuhanzi J. Cole, umwanditsi w’indirimbo Eric Church, hamwe n’abashoramari benshi ba Charlotte, barimo Amy Levine Dawson na Damian Mills.

Amakuru y’ibiganiro bya mbere bya Jordan yo kugurisha imigabane ye muri Charlotte Hornets yamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka, byagaragaye ko Jordan azasigarana imigabane mike muri iyi kipe.

Uyu mugabo wabaye igihangange ku Isi mu mikino wa basketball muri NBA yaguze imigabane muri iy’ikipe ibarizwa mu Majyaruguru ya Carolina mu mwaka 2010, ubwo ikipe yitwaga Charlotte Bobcats, nyuma y’imyaka ine gusa iri mu maboko ya Francise, Jordan niwe wabaye uwa mbere uyiguzemo wakinnye muri NBA.

Ariko iki gikorwa kizakorwa kigomba kwemezwa n’inama y’ubuyobozi ya NBA.

Christian

Recent Posts

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 minutes ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

39 minutes ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

1 hour ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

3 days ago