Michael Jordan agiye kugurisha imigabane myinshi muri Charlotte Hornets

Icyamamare muri Basketball, Michael Jordan yagiranye amasezerano yo kugurisha imigabane ye muri Charlotte Hornets, nyuma y’imyaka 13 amaze ariwe uyihagarariye mu kugira imigabane myinshi.

Ku wa gatanu, tariki ya 16 Kamena, Hornets Sports & Entertainment yemeje ko Jordan yagiranye amasezerano yo kugurisha imigabane ye myinshi muri Charlotte Hornets ahanganiyemo n’itsinda riyobowe na Gabe Plotkin na Rick Schnall ku gaciro ka miliyari 3 $.

Plotkin waguze imigabane mike muri iyi kipe mu 2019, yabaye guverineri usimbuye mu Nama y’Ubuyobozi ya NBA kuva mu 2019 kandi ni we washinze Tallwoods Capital LLC.

Mu mwaka 2010 Jordan yari yaguze imigabane muri iy’ikipe na Bob Johnson atanze hafi miliyoni 180 z’amadorali y’Amerika.

Hornets yatangaje ivuga ko Schnall ari perezida wungirije wa Clayton, Dubilier & Rice LLC, aho yakoze imyaka 27, akaba yarabaye nyiri ikipe ukomeye wa Atlanta Hawks ndetse akaba n’umwe bayobozi bashinzwe akanama muri NBA kuva mu 2015.

Abayobozi ba Hornets basobanuye ko Schnall ari mu nzira yo kugurisha ishoramari rye muri Hawks, biteganijwe ko bizarangira mu by’umweru biri imbere.

Charlotte Hornets showing signs of growth on the defensive end as they  continue Eastern Conference rise | Sporting News
Ikipe ya Charlotte Hornets

Itsinda ry’abashaka kugura rizaba rigizwe kandi na Chris Shumway, Dan Sundheim, Ian Loring, Dyal, umuhanzi J. Cole, umwanditsi w’indirimbo Eric Church, hamwe n’abashoramari benshi ba Charlotte, barimo Amy Levine Dawson na Damian Mills.

Amakuru y’ibiganiro bya mbere bya Jordan yo kugurisha imigabane ye muri Charlotte Hornets yamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka, byagaragaye ko Jordan azasigarana imigabane mike muri iyi kipe.

Uyu mugabo wabaye igihangange ku Isi mu mikino wa basketball muri NBA yaguze imigabane muri iy’ikipe ibarizwa mu Majyaruguru ya Carolina mu mwaka 2010, ubwo ikipe yitwaga Charlotte Bobcats, nyuma y’imyaka ine gusa iri mu maboko ya Francise, Jordan niwe wabaye uwa mbere uyiguzemo wakinnye muri NBA.

Ariko iki gikorwa kizakorwa kigomba kwemezwa n’inama y’ubuyobozi ya NBA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *