Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko iterabwoba rya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin akoresheje intwaro za kirimbuzi ari “impamo”, nyuma y’iminsi mike yamaganye Uburusiya kohereza intwaro nk’izo muri Belarus.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye gutanga kwakira intwaro za kirimbuzi z’Uburusiya, zimwe muri zo akavuga ko zikubye inshuro eshatu ibisasu bya kirimbuzi za Amerika yigeze kohereza kuri Hiroshima na Nagasaki mu 1945.
Mu kohereza ni intambwe ya mbere y’Uburusiya byatera intambara – izirasirwa hafi, idafite ingufu za kirimbuzi zishobora gukoreshwa ku rugamba, inyuma y’Uburusiya kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyuka.
Amerika yavuze ko idafite umugambi wo guhindura imitekerereze yo kwamagana izo ntwaro za kirimbuzi mu rwego rwo gusubiza iyoherezwa ryabyo kandi ko nta kimenyetso cyigeze kigaragaza ko Uburusiya budafite gahunda yo gukoresha intwaro za kirimbuzi.
Ku wa gatandatu, Biden mu itangazo rye yavuze ko Uburusiya bwohereje intwaro za kirimbuzi za mbere muri Belarus “ibintu bikwiriye kunengwa”.
Ariko ku wa mbere, tariki 19 Kamena, ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abaterankunga muri California, yavuze ko iterabwoba rya kirimbuzi ari impamo.
Biden ati: “Ubwo nari hano hashize imyaka ibiri mvuga ko mpangayikishijwe n’umugezi wa Colorado wumye, abantu bose barandebaga nk’umusazi.”
“Barandebye nk’igihe navuze ko mpangayikishijwe na Putin afite uburyo ari gukoresha intwaro za kirimbuzi. Ni ukuri.”
Ikoreshwa ry’Uburusiya ryohereza intwaro za kirimbuzi rikurikiranirwa hafi na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’Ubushinwa, bukaba bwaragiye buburira inshuro nyinshi kwirinda gukoresha intwaro za kirimbuzi mu ntambara yo muri Ukraine.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…