Mutoni Assia wamamaye mu gukina filime yibarutse imfura nyuma y’igihe gito yimukiye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.
N’imfura y’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugabo we Uwizeyimana Mohammed basanzwe babana muri Amerika.
Amakuru yo kwibaruka muri uyu muryango yamenyekanye kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2023.
Muri Nyakanga 2022 nibwo Mutoni Assia yasabwe aranakobwa, indi mihango ikaba yarabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mutoni akora ubukwe ntiyifuje ko benshi babimenya ku mpamvu ze bwite. We n’umugabo we baheruka guhurira mu kiganiro kigaruka ku buzima bwo muri Amerika aho asigaye aba ubu. Icyo gihe, yavuze ko atigeze atekereza ko azahatura ariko ubu yasanze nta yandi mahitamo afite agomba kuhaba gusa hari byinshi byamutonze birimo kwirirwana irungu, kubaho atari gukina filime n’ibindi.
Yavuze ko umugabo we yigeze kumubuza gukina filime amubwira ko agomba gushaka akandi kazi akora akava no mu biganiro byo kuri YouTube.
Mutoni yavuze ko ibi byamubabaje cyane yibaza icyaba kibiteye, agera aho yifuza gusubira mu Rwanda gusa nyuma y’igihe umugabo we yamusobanuriye icyatumye abimubwira.
Uwizeye Mohammed asobanura ko yabikoze ko uyu mugore abanza akamenyera ubuzima bwo muri Amerika kuko yiyumvaga nk’aho akiri i Kigali aho azajya agenda akamara umwanya munini yagiye muri filime.
Uyu mukinnyi wa filime yatanze ubutumwa ku bantu bafite abo bakundana baba hanze y’igihugu, abamenera ibanga ryamufashije kubaka uru rukundo rwe na Uwizeye.
Ati “Gukundana n’umuntu mutari kumwe biragoye kubera ko bisaba kwihanganirana, kwizerana bikomeye, hakabaho no kwibukiranya uko undi abayeho no kumenya amasaha mugenzi wawe abonekeraho, ukamwereka ko umwizeye no gusaba imbabazi aho wakosheje.
Bivugwa ko Mutoni yasabwe akanakobwa ku wa 30 Nyakanga 2022, indi mihango y’ubukwe yabereye muri Amerika aho umugabo we asanzwe atuye.
Mutoni Assia w’imyaka 29 yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…