UBUZIMA

Perezida wa Zambia Hakainde yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Advertisements

Perezida Hakainde yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biri mu byari kuri gahunda ye kugira ngo asobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yageze ku rwibutso aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za leta.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yunamiwe izo zirakarengane ndetse abasha gushyira indabyo ku mibiri irenga ibihumbi 250 yabashyinguye kumva y’urwibutso rwa Gisozi.

Perezida Hichilema yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’ yatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Ku gicamunsi yakiriwe Perezida Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse anamwakira ku meza ku mugoroba, mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel.

Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko asura Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse abakuru b’ibihugu baragirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago