Perezida wa Zambia Hakainde yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida Hakainde yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biri mu byari kuri gahunda ye kugira ngo asobanurirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yageze ku rwibutso aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za leta.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yunamiwe izo zirakarengane ndetse abasha gushyira indabyo ku mibiri irenga ibihumbi 250 yabashyinguye kumva y’urwibutso rwa Gisozi.

Perezida Hichilema yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’ yatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Ku gicamunsi yakiriwe Perezida Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi ndetse anamwakira ku meza ku mugoroba, mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel.

Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko asura Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi bikorwa bitandukanye ndetse abakuru b’ibihugu baragirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *