RWANDA

Rwanda: MINICOM yongeye gutangaza ibiciro bishya ntarengwa by’umuceri

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyizeho ibiciro ntarengwa by’umuceri wo mu Rwanda, isaba abahinzi kuwugurisha ku nganda zemewe, mu gihe ibyashyizweho mbere bitigeze byubahirizwa.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023, MINICOM yashyizeho ibiciro bishya, inaboneraho gusaba abahinzi n’Abanyarwanda kubikurikiza.

MINICOM ivuga ko ibiciro bishya by’umuceri udatonoye bigomba guhita bikurikizwa, aho umuceri wa Kigori utagomba kurenga 450frw, umuceri w’intete ziringaniye nawo utagomba kurenga 460frw, uw’intete ndende ni 465frw naho basimati ni 710frw.

Umuceri utonoye w’intete ngufi waguriwe ku ruganda ntugomba kurenga amafaranga 810frw, uw’intete ziringaniye ukagura 835frw, uw’intete ndende 860frw, mu gihe basimati ari 1515frw.

Ku mucuruzi munini waranguye umuceri, uw’intete ngufi ni 835frw, uw’intete ziringaniye ni 860frw, uw’indende ni 885frw, naho basimati 1540frw; mu gihe umucuruzi muto ari amafaranga 860 ku muceri w’intete ngufi, 885frw ku muceri w’intete ziringaniye, uw’intete ndende ni 910frw naho basimati ni 1565frw.

MINICOM ivuga ko ibi biciro yabishingiye ku myanzuro y’inama yateranye ku wa 8 Kamena 2023, iyihuza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), abayobozi bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere duhingwamo umuceri, abahagarariye impuzamahuriro y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, n’abahagarariye ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi MINICOM yasabye abahinzi kugurisha umusaruro wabo ku nganda zemewe kuwutanga, ariko ibi biciro bishya bigiyeho mu gihe ku wa 19 Mata 2023 hari ibyari byashyizweho ntibyakurikizwa.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

5 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

21 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago