Amanda Ava Koci wamamaye mu muziki nka Ava Max yakubiswe urushyi n’umufana ubwo yari ku rubyiniro.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakubiswe urushyi n’umufana.
Ibi bibaye nyuma y’irindi sanganya ry’umufana uherutse guterera telefone ngendanwa mu maso umuhanzikazi Bebe Rexha.
Ku mugoroba wo kuwa kabiri, ubwo uyu muhanzikazi yarimo akora igitaramo mu Mujyi wa Los Angeles, ari ku rubyiniro yatunguwe no kubona umufana amusanze ku rubyiniro amukubita urushyi mu gice cy’umutwe.
Ava wagaragaje ko ntakibazo yagize yihagararaho kugeza ubwo abarindaga muri icyo gitaramo baje bagakura uwo mufana aho, uyu muhanzikazi yatunguranye avuga uburyo yakomerekejwe ijisho rye.
TMZ ivuga ko uyu mufana kugeza kuri utaratabwa muri yombi ngo yakoze ibyo atabigambiriye ahubwo yashakaga kujya kumwiyegereza bisanzwe, ibintu nabyo ngo ubusanzwe bitari byemewe.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…