RWANDA

Leta y’u Rwanda yavuze kuri Raporo yakozwe na ONU ishinja u Rwanda gufasha M23 aho yayise ‘ikinyoma’

Mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa kane – riri mu Kinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, leta y’u Rwanda igira iti “Iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC”.

Advertisements

Leta y’u Rwanda inavuga ko icyo ivuga ku birego bishinjwa ingabo z’u Rwanda (RDF) “ntikigaragara muri raporo”.

Mu kiganiro na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ubwo yari abajijwe kuvuga iby’uruhande rw’u Rwanda bitashyizwe muri raporo, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ntiyabivuze.

Iyo raporo yatangajwe ku wa kabiri, ivuga uburyo RDF yafashije umutwe wa M23, n’uburyo ingabo za DR Congo (FARDC) zafatanyije n’inyeshyamba zirimo FDLR kurwanya M23.

Ivuga mu mazina abajenerali b’u Rwanda na DRC ivuga ko bafasha inyeshyamba.

Yerekana amashusho ya drone yo mu Kuboza (12) 2022 inzobere zivuga ko ari ay’abarwanyi ba M23 bikekwa ko bari kumwe n’abasirikare b’u Rwanda i Kibumba ahitwa kuri “trois antennes” n’i Kitchanga.

Ni raporo yakiriwe neza na leta y’Amerika, yavuze kandi ko “yamaganye urugomo rwatumye benshi bapfa, abandi bagakomereka, abandi bagahunga”. Yongeraho iti: “Abakoze ibi bagomba kubiryozwa”.

Leta y’Amerika kandi ivuga ko yongera gusaba u Rwanda “kuvana aka kanya ingabo zayo ku butaka bwa DR Congo”, no “guhagarika gufasha M23”.

Leta y’u Rwanda yavuze ko iyi raporo “yongeye gushimangira iterabwoba rikomeje gukorwa n’umutwe witwaje intwaro w’abajenosideri wa FDLR ushyigikiwe na guverinoma y’i Kinshasa, kimwe no kuba warongereye ubushobozi bwawo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda”.

Iti: “U Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byacu, tunigizayo ibitero byaterwa n’imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu n’umutekano usesuye ku Baturarwanda bose”.

Nta cyo umutwe wa FDLR wari watangaza kuri ibi birego ushinjwa n’u Rwanda cyangwa ku byo ushinjwa muri raporo y’inzobere za ONU.

Kuri iyi raporo y’inzobere za ONU, Bertrand Bisimwa, umukuru wa politike wa M23, yahakanye ibiyirimo, atangaza kuri Twitter ko izo nzobere zikwiye “kwibanda ku mpamvu muzi z’amakimbirane aho kwita ku ngaruka zayo akenshi ziba zirimo ibinyoma, propaganda…bitiza umurindi amakimbirane aho kuyakemura”.

Leta ya DRC nta cyo iratangaza kuri iyi raporo cyangwa kuri ibi birego bishya ishinjwa na leta y’u Rwanda.

Mu itangazo ryayo, leta y’u Rwanda inavuga ko raporo y’inzobere za ONU “yirengagiza kandi ikanambura uburemere ikibazo cyo gutera ubwoba no gutsemba abanyekongo bo mu miryango y’Abatutsi, ahubwo igashinja aba baturage bari mu kaga kuba ba nyirabayazana b’akababaro gakomeye bafite”.

Leta ya DRC yagiye yamagana abakora ibikorwa byibasira abaturage kubera ubwoko bwabo ndetse ivuga ko uwo atari umugambi wa leta.

Leta y’u Rwanda ivuga ko bibabaje kubona iri tsinda ry’inzobere “rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC, bigamije gusa kongera amakimbirane”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago