Pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye nka Pastor Theogene Inzahuke yitabye Imana muri iri joro ryacyeye azize impanuka ubwo yavaga mu ivugabutumwa i Kampara.
Amakuru yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avuga ko Pasiteri Theogene Niyonshuti warusanzwe ari umuyoboke muri ADEPR yitabye Imana mu ijoro ryacyeye rya tariki 22 Kamena rishyira tariki 23 Kamena 2023, akaba yazize impanuka y’imodoka ubwo yavaga i Kampara muri Uganda.
Murumuna we Uwarugira Emmanuel yemeje ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’ivugabutumwa.
Iyi mpanuka ikaba yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho umuririmbyi witwa Donat, arakomereka bikabije, ubu ari muri koma.
Amakuru yizewe avuga ko yari yagiye kubwiriza muri Uganda, bakaba bakoze impanuka bari ku ruhande rwo muri Uganda mu birometero nka bine hafi y’Umupaka wa Gatuna.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…