RWANDA

Munyantwali Alphonse yabaye Perezida wa FERWAFA

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye abayobozi bashya barangajwe imbere na Munyantwali Alphonse.

Advertisements

Ni amatora yabaye kuri Lemigo Hotel yo gutora abayobozi bashya nyuma y’uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye, hasigara abari munsi ya 2/3 bashobora gufata icyemezo.

Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi 39 mu nzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Mukankaka Ancille.

Komite Nyobozi yatowe ikazayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y’imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023.

Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike ku majwi 52.

Habyarimana Matiku Marcel niwe watorewe kuba Perezida wa mbere ushinzwe ushinzwe imiyoborere y’imari muri FERWAFA.

RUGAMBWA Jean Marie yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Imari ya FERWAFA.

Naho Madame RWAKUNDA Quinta atorerwa umwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga.

Ni mugihe TURATSINZE Amani Evariste yatorewe kuba Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa muri FERWAFA.

Mu bandi batowe harimo ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, akaba ari Komiseri Habimana Hamdan.

Madame MUNYANKANA Ancille atorerwa kuba Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA.

Bwana RURANGIRWA Louis yatorewe kuba komiseri ushinzwe umutekano n’Imyitwarire myiza mu mikino muri FERWAFA.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago