Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye abayobozi bashya barangajwe imbere na Munyantwali Alphonse.
Ni amatora yabaye kuri Lemigo Hotel yo gutora abayobozi bashya nyuma y’uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye, hasigara abari munsi ya 2/3 bashobora gufata icyemezo.
Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi 39 mu nzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Mukankaka Ancille.
Komite Nyobozi yatowe ikazayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y’imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023.
Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike ku majwi 52.
Habyarimana Matiku Marcel niwe watorewe kuba Perezida wa mbere ushinzwe ushinzwe imiyoborere y’imari muri FERWAFA.
RUGAMBWA Jean Marie yatorewe kuba Komiseri ushinzwe Imari ya FERWAFA.
Naho Madame RWAKUNDA Quinta atorerwa umwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga.
Ni mugihe TURATSINZE Amani Evariste yatorewe kuba Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa muri FERWAFA.
Mu bandi batowe harimo ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, akaba ari Komiseri Habimana Hamdan.
Madame MUNYANKANA Ancille atorerwa kuba Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA.
Bwana RURANGIRWA Louis yatorewe kuba komiseri ushinzwe umutekano n’Imyitwarire myiza mu mikino muri FERWAFA.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…