RWANDA

Basketball: U Rwanda rwatsinze u Burundi rukatisha itike ya AfroCan2023-Amafoto

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze iy’u Burundi yegukana igikombe ibasha no gukatisha itike y’imikino ku rwego rw’Afurika, “FIBA AfroCan 2023”.

Ni irushanwa riteganyijwe kubera mu gihugu cya Angola, aho u Rwanda rwakatishije itike rutsinze amanota 70 kuri 48.

Agace ka mbere karanzwe no kubona ko u Rwanda rwatanze kwinjira mu mukino ikipe y’Igihugu y’u Burundi ubwo karangiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyoboye n’amanota 27-11.

Agace ka kabiri, u Rwanda rwatsinzemo amanota 16, byatumye rurangiza rufite amanota 48 kuri 27 bajya kuruhuka ruyoboye.

Ni uduce tubiri twakinnyemo, kapiteni w’ikipe y’Igihugu Kenny Hubert Gasana, ariko wagaragara ko atameze neza kuko nyuma y’utwo duce atongeye gukina utwakurikiyeho.

Agace ka gatatu u Rwanda rwaje n’ubundi ubona ko rufite intego yo gutsinda dore ko byarangiye ruyoboye ku ikipe y’Igihugu y’u Burundi butsinzwe amanota 55 kuri 39.

Agace ka Kane ari nako ka nyuma kahesheje intsinzi karangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 70 kuri 48.

Umukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Williams Robeyns watsinze amanota 19 atanga imipira 3 akuramo imipira 5.

Umutoza Dr Cheick Sarr ukomoka mu gihugu cya Senegal n’abahungu be begukanye intsinzi nyuma yo gutungurwa ku mukino wari wabanje guhuza aya makipe yombi aho Burundi rwatsinze u Rwanda amanota 53-52.

Uyu mukino waberaga mu gihugu cya Tanzania kuri Stade Benjamin Mkapa watangiye ahagana Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali dore ko witabiriwe n’abafana bikomeye.

Nyuma yuko u Rwanda rutsinze u Burundi ruhise rubona itike guhagararira Akarere ka 5 mu mikino ya nyuma ya “FIBA AfroCan 2023”, izabera muri Angola kuva ku tariki 8-16 Kanama 2023.

Ikaba ari ubwa mbere u Rwanda rubonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika n’abakina imbere ku mugabane w’Afrika,

Umukino w’umwanya wa gatatu wari wabanje mbere y’umukino wo gushaka itike ya ‘FIBA AfroCan 2023’ warangiye Sudan y’Epfo itsinze Tanzania amanota 75-51.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago