IMIKINO

Kubera gusa nka Lionel Messi ashinjwa kuryamana n’abagore barenga 20

Reza Parastesh, umunya Irani usa neza n’isura y’umunyabigwi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine, Lionel Messi yagiye avugwaho kuryama n’abagore bagera kuri 23, ibintu nyiri bwite ahakana.

Aya mahano yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga za Iran muri raporo nshya yahujwe n’ibyatanagjwe n’ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca mu myaka yashize, ibi ngo bivugwa nyuma yaho Messi yimukiye mu ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika.

Reza Parastesh uvugwaho gushaka gusa n’icyamamare Lionel Messi

Parastesh yagize icyo avuga ku mpaka nyinshi zagiye zikurikirana ibyamuvugwagaho ati “Muraho nshuti, inkuru y’ibinyoma kuri njye irimo kugenda ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye no kuryamana n’abagore 23 kuko batekerezaga ko ndi Lionel Messi. Nyamuneka ntugakinishe izina ry’umuntu ugaragaza ko utari utazatakarizwa icyizere.

Ati “Twese tuzi neza ko niba koko byarabaye ku muntu uwo ari we wese, hari ibirego kandi byamushinja. Ibyo byaba ari ibyago nk’ibyago by’urwego mpuzamahanga. Mugihe aya makuru yaba ari ay’ukuri, ubu naba ndi muri gereza.

Abenshi bafata agafoto babona ari kizigenza Lionel Messi

“Ntukabyizere, ntabwo ari ukuri. Ngiye gukora ibishoboka byose kugirango ndwanye ibi byemewe n’amategeko kandi mumenye neza ko izina ryanjye ricyeye.

Ati “Amakuru arimo gukwirakwira mu bihugu by’abayisilamu kandi byabaye nk’indwara. Natotejwe cyane kuko nabaye kimenywa bose ku Isi yose. Umuryango wanjye nawo warantoteje, ariko igitero cy’abaturage nicyo cyiganje.”

Reza Parastesh afite abayoboke barenga miliyoni ku rubuga rwa Instagram. Akunda gusangiza abantu amafoto n’amashusho yigana Lionel Messi nk’umwe mu bakinnyi b’ikitegererezo kuri we akaba umukinnyi ukomeye ukomoka muri Argentine, mugihe anavuga ko isura ye isa neza niya Messi.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago