Kubera gusa nka Lionel Messi ashinjwa kuryamana n’abagore barenga 20

Reza Parastesh, umunya Irani usa neza n’isura y’umunyabigwi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine, Lionel Messi yagiye avugwaho kuryama n’abagore bagera kuri 23, ibintu nyiri bwite ahakana.

Aya mahano yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga za Iran muri raporo nshya yahujwe n’ibyatanagjwe n’ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca mu myaka yashize, ibi ngo bivugwa nyuma yaho Messi yimukiye mu ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika.

Reza Parastesh uvugwaho gushaka gusa n’icyamamare Lionel Messi

Parastesh yagize icyo avuga ku mpaka nyinshi zagiye zikurikirana ibyamuvugwagaho ati “Muraho nshuti, inkuru y’ibinyoma kuri njye irimo kugenda ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye no kuryamana n’abagore 23 kuko batekerezaga ko ndi Lionel Messi. Nyamuneka ntugakinishe izina ry’umuntu ugaragaza ko utari utazatakarizwa icyizere.

Ati “Twese tuzi neza ko niba koko byarabaye ku muntu uwo ari we wese, hari ibirego kandi byamushinja. Ibyo byaba ari ibyago nk’ibyago by’urwego mpuzamahanga. Mugihe aya makuru yaba ari ay’ukuri, ubu naba ndi muri gereza.

Things get Messi for Iranian lookalike
Abenshi bafata agafoto babona ari kizigenza Lionel Messi

“Ntukabyizere, ntabwo ari ukuri. Ngiye gukora ibishoboka byose kugirango ndwanye ibi byemewe n’amategeko kandi mumenye neza ko izina ryanjye ricyeye.

Ati “Amakuru arimo gukwirakwira mu bihugu by’abayisilamu kandi byabaye nk’indwara. Natotejwe cyane kuko nabaye kimenywa bose ku Isi yose. Umuryango wanjye nawo warantoteje, ariko igitero cy’abaturage nicyo cyiganje.”

Reza Parastesh afite abayoboke barenga miliyoni ku rubuga rwa Instagram. Akunda gusangiza abantu amafoto n’amashusho yigana Lionel Messi nk’umwe mu bakinnyi b’ikitegererezo kuri we akaba umukinnyi ukomeye ukomoka muri Argentine, mugihe anavuga ko isura ye isa neza niya Messi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *