IYOBOKAMANA

Perezida Tshisekedi yikomye Kiliziya Gatolika ko ishaka kuyobya Abaturage be

Muri misa yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 y’umwepiskopi waho Emmanuel-Bernard Kasanda mu muhango wabereye i Mbuji Mayi ku cyumweru, Perezida Thsisekedi yabwiye abaturage gukanguka kubera idini rya Kiliziya Gatolika.

Umwepiskopi Emmanuel-Bernard Kasanda

Yavuze ibyo nyuma y’uko mu cyumweru gishize inama y’abasenyeri gatolika bo muri DRC ineze ubutegetsi bwa Tshisekedi n’uburyo ibintu ubu byifashe mbere y’amatora.

Mu ijambo rye i Mbuji-Mayi, ahari hateraniye ibihumbi birenga 40 by’abaturage Tshisekedi yavuze ko ashaka “kuburira igice kirimo kuyobya muri kiliziya gatolika”.

Ati: “Ni ukuyobya navuga ko guteye inkeke, cyane cyane muri uyu mwaka w’amatora…Kiliziya igomba kuba hagati y’Abanyecongo. Igomba kwigisha urukundo, ubumwe n’uburinganire.”

Kuri we kiliziya igomba kuguma mu butumwa bwayo bwo kwigisha amahoro no kutabogama. Gusa avuga ko abona irimo abantu “bafashe umurongo ushobora gucamo igihugu ibice”.

Yongeraho ati: “Ntabwo nzemera na rimwe ikintu nk’icyo.”

Abasenyeri banenze ubutegetsi bwe

Mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, inama y’abasenyeri muri iki gihugu yavuze ko “hari umwuka mubi”.

Itangazo ry’aba basenyeri rivuga ko kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, igihugu “cyagumye mu bibazo bya politike bihora bigaruka, kandi imwe mu mpamvu ni ikibazo cyo gushidikanya ku nzego n’abazikuriye niba byemewe n’amategeko”.

Aba basenyeri bavuze ko kuva Tshisekedi agiye ku butegetsi mu 2019, “ibintu byasubiye inyuma bibabaje harimo guhohotera abigaragambya batavugarumwe n’ubutegetsi, gutambamira ubwisanzure bw’abatavugarumwe n’ubutegetsi, gushaka gushyiraho amategeko avangura, gukoresha ubucamanza no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko”.

Aba basenyeri basabye abaturage “kudashukwa”, bagatora ababategeka mu bwisanzure, babasaba kandi kuba maso ntibakoreshwe nabi “nko mu matora ya 2018”.

Itangazo ryabo rigira riti: “Kugira ngo hazabe amatora yizewe, rubanda rwa Congo nimukanguke!”

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago