Uyu mugabo w’imyaka 26 yavuze ko we n’ikipe ye ubwo bageraga mu gihugu cya Angola kuwa gatandatu bambuwe n’abantu ibikoresho bari bafite birimo za camera, telephone, na pasiporo zabo.
Russell Cook w’i West Sussex mu Bwongereza ushaka gukora amateka yo kugerageza kwiruka Afurika yose arimo ngo kugerageza kwiruka 50km buri munsi.
Ati: “Impamvu imwe nshaka kwiruka uburebure bwa Afurika ni uko nta wundi muntu wigeze ubikora mbere”.
Uku kwiyemeza gukomeye yagutangiriye tariki 22 Mata(4) ku mpera y’epfo cyane muri Afurika y’Epfo kandi arateganya gusoreza ku mpera ya ruguru cyane muri Tunisia.
Cook arateganya kwiruka kilometero 14,500 mu mezi umunani, akambuka imipaka 16, agaca mu mijyi, amashyamba, n’inzira yo mu butayu bwa Sahara azirukamo amezi atatu.
Ku munsi wa 64, ikipe ye yasagariwe n’abagabo babiri bitwaje intwaro babatse “ibintu byose”, nk’uko Cook abivuga.
Ati: “Icya mbere cy’ingenzi, turashima ko twabashije kuhava turi bazima.
“Twatakaje ibintu by’agaciro kandi ni ikibazo kuri twe, ariko tuzahatanira gukomeza ibi tubirangize.”
Cook avuga ko yiyemeje ko ubwo bujura butazahagarika umugambi we cyangwa ngo bwangize isura ya Angola.
Mbere yo gutangira ibi yiyemeje, Cook avuga ko yabanje kuba mu bibazo byo mu mutwe, urusimbi, n’ubusinzi, ariko ko uru rugendo ruzamufasha kurenga burundu ibyo byose no kubibona nk’amateka.
Uyu mugabo kandi arimo kwiruka kugira ngo afashe ibigo bifasha bya The Running Charity na Water Aid.
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…