Mu gihugu cya Nigeria haravugwa umugabo watawe muri yombi nyuma yo kugurisha umwana we w’umuhungu ibihumbi 400 by’ama Neira, amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa polisi ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria bwataye muri yombi umugabo witwa Gabriel Okon Ekpiri wo mu gace ka Ekit Itam Akpan Obong mu giturage cya Itu gaherereye mu ntara ya Akwa-Ibom azira kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda kuma Naira 400.000.
Aya mafaranga angana n’ibihumbi 605294.49 y’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Odiko MacDon, niwe wemeje Aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26 Kamena. Nk’uko iryo tangazo ribivuga, ngo uyu mugabo yatawe muri yombi n’abakozi bo mu itsinda rya Polisi rikora ubutabatazi bwihuse (QIS).
Nubwo umuvugizi wa polisi yavuze ko iki gikorwa ari icy’ubugome kandi kitemewe na gato, umuvugizi wa polisi yavuze ko ukekwaho icyaha yemeye icyaha kandi ko yavuze ko atabikoreshejwe ahubwo ari imyuka mibi bitewe n’uko ubukungu bwifashe nabi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…