Umugabo yatawe muri yombi azira kugurisha umwana we ibihumbi bitarenze 600 Frw

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa umugabo watawe muri yombi nyuma yo kugurisha umwana we w’umuhungu ibihumbi 400 by’ama Neira, amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu.

Ubuyobozi bwa polisi ya Akwa Ibom mu gihugu cya Nigeria bwataye muri yombi umugabo witwa Gabriel Okon Ekpiri wo mu gace ka Ekit Itam Akpan Obong mu giturage cya Itu gaherereye mu ntara ya Akwa-Ibom azira kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda kuma Naira 400.000.

Aya mafaranga angana n’ibihumbi 605294.49 y’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Odiko MacDon, niwe wemeje Aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26 Kamena. Nk’uko iryo tangazo ribivuga, ngo uyu mugabo yatawe muri yombi n’abakozi bo mu itsinda rya Polisi rikora ubutabatazi bwihuse (QIS).

Nubwo umuvugizi wa polisi yavuze ko iki gikorwa ari icy’ubugome kandi kitemewe na gato, umuvugizi wa polisi yavuze ko ukekwaho icyaha yemeye icyaha kandi ko yavuze ko atabikoreshejwe ahubwo ari imyuka mibi bitewe n’uko ubukungu bwifashe nabi.

Umugabo yatawe muri yombi azira kugurisha umwana we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *