MU MAHANGA

Sudan: Imfungwa zigera 100 zafunguwe kubera Irayidi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kamena, ubwo hizizwa umunsi mukuru wa Eid al-Adha Lt Gen Abdel Fattah al-Burhan yatangaje ko batanze umunsi umwe w’agahenge mu gihugu cya Sudan kimaze igihe mu ntambara.

Advertisements

Itangazo ryashyizwe kuri konti ya Facebook y’ingabo za leta ya Sudan rivuga ko “kuri uyu munsi w’Irayidi, igisirikare gitangaje guhagarika imirwano ku munsi wa mbere wa Eid al-Adha.”

Uyu ni umunsi ufatwa nk’ukomeye ku kirangaminsi ku idini rya Islam ku Isi yose muri rusange.

Icyakora cyo ntabwo bizwi neza niba uruhande bahanganye rwa Rapid Support Forces (RSF) ruri rwubahirize ako gahenge.

RSF ejo kuwa kabiri nayo yatangaje kuri Facebook ko kubera uyu munsi mukuru wa Eid al-Adha none kuwa gatatu rurekura imfungwa 100 z’intambara.

Itangazo rya RSF rivuga ko abarekurwa ari “abashowe mu mirwano n’abategetsi babo bakabohereza kurwana intambara itari iyabo”.

Aya matangazo aje mu gihe hamaze iminsi havugwa imirwano ikomeye hagati y’impande zombi mu murwa mukuru Khartoum – umaze amezi arenga abiri ari isibaniro – ndetse no mu yindi mijyi nka Bahri, Omdurman, n’ahandi.

Mu gihe RSF yari yatangaje agahenge guhera kuwa mbere imirwano yakomeje kuvugwa mu bindi bice no muri leta za North Kordofan na Blue Nile.

Abantu barenga miliyoni imwe bamaze kuva mu byabo kubera iyi mirwano yadutse muri Mata(4), mu gihe abari hagati ya 3,000 na 5,000 bamaze gupfa, nk’uko bivugwa na UN.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago