Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Seychelles aho bari mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 iki gihugu kibonye ubwigenge.
Ni uruzinduko ruzakuberamo ibikorwa bitandukanye aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe na mugenzi we Wavel Ramkalawan na Madamu we Linda Ramkalawan.
Abakuru b’ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye, bikurikirwa n’ibindi byitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye ku mpande zombi mu kurushaho gushimangira umubano usanzwe.
Bagomba no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gikurikirwa n’isinywa ry’amasezerano mu ngeri zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukuraho Viza.
Perezida Kagame agomba kandi kugeza ijambo ku Nteko idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya Seychelles ikorera ku kirwa cya Île Du Port aho araba aherekejwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Roger Mancienne.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame biteganyijwe ko bakirwa ku meza mu musangiro wo kubaha ikaze muri Seychelles.
Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame asuye Seychelles mu gihe mugenzi we Ramkalawan aheruka i Kigali muri Kamena 2022 yitabiriye CHOGM.
U Rwanda na Seychelles byombi ni ibihugu bibarizwa mu miryango irimo Francophonie na Commonwealth, yose iyobowe n’abanyarwanda muri iki gihe.
Perezida Kagame ni we uyoboye Commonwealth mu gihe Louise Mushikiwabo ayoboye Francophonie.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…