IMYIDAGADURO

Danny Nanone yongeye kwitaba Urukiko, asabwa kujya yishyura indezo y’umwana

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, Umuraperi Danny Nanone yongeye kwitaba Urukiko nyuma yo kuregwa n’umukobwa babyaranye imfura ye, aho amushinja kudatanga indezo, amafaranga y’ishuri no kwiyandikishaho umwana.

Ni urubanza rwabaye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Danny Nanone akaba yemereye Urukiko ko umwana amwemera gusa afite inyemezabwishyu z’uko ajya yishyurira umwana ishuri.

Umugore wabyaranye na Danny Nanone yasabaga Urukiko ko rwategeka uyu muraperi kwiyandikishaho umwana, gutanga indezo y’ibihumbi 150Frw buri kwezi hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri ibihumbi 80Frw cyane ko umwana yiga mu ishuri ry’ibihumbi 150Frw.

Yisobanura, Danny Nanone yavuze ko ikijyanye no kwandikisha umwana yagiye ku Murenge wa Nyamirambo basanga hari ibyangombwa ataruzuza ariko akibirimo, naho ku kijyanye n’indezo yavuze ko yabona ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 50Frw ku kwezi naho amafaranga y’ishuri yo yajya abona ibihumbi 40Frw.

Ikindi Danny Nanone yasabye Urukiko ni uko yahabwa umwana akaba yamurera niba koko uwo bamubyaranye avuga ko adafite ubushobozi, ndetse na duke ahawe ntiduhabwe umwana cyangwa ngo dukoreshwe neza mu nyungu z’umwana.

Nyuma yo kujya impaka zikomeye imbere y’Urukiko, umucamanza yavuze ko icyemezo cy’uru rubanza kizasomwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

Uyu muraperi watangiye umuziki kera akunzwe mu ndirimbo yitwa ‘My Type’ ndetse na ‘Nasara’ yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz.

Christian

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

6 days ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 week ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

1 week ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

1 week ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

2 weeks ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

2 weeks ago