Ubu bwicanyi ngo bwabereye mu Mudugudu w’Abatuje, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare, Kayitesi Redempta, yavuze ko ubwo uyu munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye.
Yagize ati “Ni abajura bari bibye Kibagabaga,abanyerondo ba kibagabaga barabatesha,bagenda bahunga bagana hino muri Bibare.Bahageze, bahita bahura na ririya Rondo ryacu,batangira kurwana na bo.
Babonye irondo ribarushije imbaraga,bafata amabuye barabatera.Ibuye rimwe ni ryo ryafashe ku mutwe w’uriya munyerondo ,yikubita hasi,ahita yitaba Imana.”
Akomeza agira ati”Basaga nk’aho banuye imyenda muri Kibagabaga mu Mudugudu bita Rindiro.Babonye irondo rigiye kubaganza, bitabaza amabuye.”
Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura kandi bagafasha irondo kwicunngira umutekano.
Nyuma y’urwo rupfu, inzego bireba zahise zitangira gukora iperereza ngo zite muri yombi uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…