Kigali: Umunyerondo yicishijwe ibuye n’abajura

Ubu bwicanyi ngo bwabereye mu Mudugudu w’Abatuje, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare, Kayitesi Redempta, yavuze ko ubwo uyu munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye.

Yagize ati “Ni abajura bari bibye Kibagabaga,abanyerondo ba kibagabaga barabatesha,bagenda bahunga bagana hino muri Bibare.Bahageze, bahita bahura na ririya Rondo ryacu,batangira kurwana na bo.

Babonye irondo ribarushije imbaraga,bafata amabuye barabatera.Ibuye rimwe ni ryo ryafashe ku mutwe w’uriya munyerondo ,yikubita hasi,ahita yitaba Imana.”

Akomeza agira ati”Basaga nk’aho banuye imyenda muri Kibagabaga mu Mudugudu bita Rindiro.Babonye irondo rigiye kubaganza, bitabaza amabuye.”

Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura kandi bagafasha irondo kwicunngira umutekano.

Nyuma y’urwo rupfu, inzego bireba zahise zitangira gukora iperereza ngo zite muri yombi uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Umunyerondo warusanzwe ukorera Kimironko yishwe n’abajura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *