IMIKINO

Umutoza wavugwaga kuza gutoza muri APR FC yakoze impanuka

Ljubomir “Ljupko” Petrović ukomoka muri Serbia uvugwa kuba yagaruka muri APR FC, yakoze impanuka itunguranye y’imodoka.

Nk’uko ikinyamakuru Bulgarian Sports cyabitangaje, yakoze impanuka y’imodoka ikomeye iwabo mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena ubwo uyu mugabo w’imyaka 76, iki kinyamakuru kivuga ko imodoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz B Class yagaragaye igendera mu mukono utari uwayo ikaza kugonga indi ya Chevrolet Veo yaririmo n’ubundi umugabo ukuze.

Nyuma yo gukora impanuka ubuzima bwa Petrovic w’imyaka 76 bumeze nabi aho arembeye mu bitaro.

Yakoze impanuka mu gihe byavugwaga ko agomba kugaruka muri APR FC nk’umuyobozi wa tekinike.

Uyu mugabo watwaranye UEFA Champions League na Red Star Belgrade mu 1991, yatoje APR FC mu 2014 yongera kuyigarukamo 2018, muri iyo myaka yose ari muri APR FC yabashije kuyiha igikombe cya shampiyona.

Byavugwaga ko agomba kuza mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abatoza bazatoza APR FC mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Christian

Recent Posts

Hamenyekana icyatumye Karim Benzema ajya gukinira shampiyona yo muri Arabia Saudite

Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…

13 minutes ago

Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…

1 hour ago

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

4 hours ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

1 day ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

1 day ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

1 day ago