Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko isi yose ishaka kwica Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Kiev mu mpera z’icyumweru.
Zelensky yabajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru – niba ubuzima bwe bwaba buri mu kaga cyangwa niba ubuzima bwe bukomeje kuba bubi?
Mu gusubiza, perezida wa Ukraine yagize ati “Mvugishije ukuri, biteye ubwoba kuri Putin kuruta njye.” Kuberako Uburusiya bwonyine bushaka kunyica. Ku rundi ruhande, isi yose yo ishaka kumwica (Putin).
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze kandi ko byibuze abacanshuro ba Wagner bagera ku 21.000 bishwe igihe barwanaga n’igihugu cye.
Yavuze ko Itsinda rya Wagner ryatakaje ingabo nyinshi, cyane cyane mu burasirazuba bwa Ukraine, aho ingabo zikomeye mu gihugu cye zirwanira.
Perezida wa Ukraine yavuze ko inyeshyamba z’umutwe wa Wagner zagize ingaruka zikomeye ku butegetsi bwa Perezida w’Uburusiya Putin. Ifite kandi ingaruka ku rugamba bakomeje guhanganamo. Aho ashimangira ko ingabo z’igihugu cye zizabyungukiramo.
Zelenskyy ati “Tugomba kwifashisha muri icyo kibazo. Tugomba gufatiranye ubu buryo kugira ngo twirukane abanzi mu butaka bw’igihugu cyacu.”
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…