Uyu muhanzi wo muri Amerika, Selena Gomez, yerekeje ku rubuga rwe rwa Instagram ku ya 2 Nyakanga, aho yagaragarije ibyishimo bikomeye by’umuririmbyi wo muri Nigeria, Rema.
Mu nyandiko ye yaherekeje ifoto barikumwe, Selena yerekanye ko Rema yahinduye ubuzima bwe nyuma yuko basubiranyemo indirimbo ‘Calm Down’. Yavuze ko yishimiye ko uyu muhanzi yamuhisemo kuba muri iyo ndirimbo ye imaze gukundwa cyane ku isi.
Selena w’imyaka 30 yagize ati “Uyu mugabo yahinduye ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Rema warakoze kuba warampisemo kuba najya mu ndirimbo yawe nziza kuri iyi Isi, Ndagukunda ubuziraherezo Rema.
Mu kumusubiza kuri urwo rubuga Rema nawe yanditse agira ati “Nanjye ndagukunda Mwamikazi arenzaho emoji y’umutima”.
Rema yasubiranyemo na Selena Gomez mu ndirimbo ye yakoze amateka, ‘Calm Down’ imaze kumvwa n’ama miliyoni menshi ku Isi igakora amateka mu bihugu byinshi by’imigabane itandukanye kubera gukundwa.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…