Selena Gomez yakeje umuhanzi w’umunya-Nigeria Rema

Uyu muhanzi wo muri Amerika, Selena Gomez, yerekeje ku rubuga rwe rwa Instagram ku ya 2 Nyakanga, aho yagaragarije ibyishimo bikomeye by’umuririmbyi wo muri Nigeria, Rema.

Mu nyandiko ye yaherekeje ifoto barikumwe, Selena yerekanye ko Rema yahinduye ubuzima bwe nyuma yuko basubiranyemo indirimbo ‘Calm Down’. Yavuze ko yishimiye ko uyu muhanzi yamuhisemo kuba muri iyo ndirimbo ye imaze gukundwa cyane ku isi.

Rema & Selena Gomez's 'Calm Down': Why It Became Biggest Afrobeats Hit –  Billboard
Umuhanzikazi ukomeye ku Isi Selena Gomez yakeje umuhanzi w’umunya-Nigeria Rema

Selena w’imyaka 30 yagize ati “Uyu mugabo yahinduye ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Rema warakoze kuba warampisemo kuba najya mu ndirimbo yawe nziza kuri iyi Isi, Ndagukunda ubuziraherezo Rema.

Mu kumusubiza kuri urwo rubuga Rema nawe yanditse agira ati “Nanjye ndagukunda Mwamikazi arenzaho emoji y’umutima”.

Rema yasubiranyemo na Selena Gomez mu ndirimbo ye yakoze amateka, ‘Calm Down’ imaze kumvwa n’ama miliyoni menshi ku Isi igakora amateka mu bihugu byinshi by’imigabane itandukanye kubera gukundwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *