Mu ijoro ryo cyumweru, Nyina w’umuraperi w’icyamamare Jay-Z, witwa Gloria Carter yakoranye ubukwe n’umugore mugenzi we Roxanne Wilshire bamaze igihe kinini bakundana mu birori byabereye mu Mujyi wa New York.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku Isi birimo Na Beyoncé usanzwe ari umugore wa Jay-Z, Kelly Rowland, Tina Knowles-Lawson, Tyler, Perry na Robin Roberts.
Muri ibi birori byari bitabiriwe n’ibihangange ngo bakiriwe ahitwa Tribeca, aho byasojwe mu masaha ya Saa Saba z’ijoro.
Ubwo umugoroba w’ikirori wageraga abashakanye bagaragaye baserutse mu myambaro myiza, aho Gloria yaserutse mu isuti y’umweru mugihe Roxanne yari yambaye ikanzu y’umweru ishashagirana.
Jay-Z ni umwe mu bashyigikiye cyane Gloria, waje kuba umutiganyi (lesbiyan) nk’uko yabiririmbye mu ndirimbo ye yise “Smile” 2017. Ubwo yumvikana mu ndirimbo avuga “gutura mu gicucu” ni nk’umugore uhuza igitsina na mugenzi we w’umugore.
Ati: “Mama yari afite abana bane, ariko ni umutinganyi (lesbiyani) / Yagombaga kwitwaza igihe kirekire kandi asanzwe ari nk’umukinnyi w’ikinamico/ Yagombaga kwihisha mu kabati, bityo yivura / biteye isoni muri soriyete kandi ububabare bwari bukabije ku buryo atashobora kwifata”. Yarafashwe “arimo kurira amarira y’ibyishimo mugihe wanyuzwe n’urukundo, ntugirehe ikibazo niba arinjye cyangwa we/ndashaka kukubona usekera abakwanga/Marie Antoinette, baby reka birire umutsima.
Jay-Z yemeje mu kiganiro yagiranye na David Letterman kuri filime y’uruhererekane yanyuzwaga kuri Netflix, My Next Guest Needs No Introduction ko yagize amarira y’ibyishimo amaze kubona ko nyina yamaze kujya mu rukundo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…