Umwongereza Steven Gerrard wabaye icyamamare mu ikipe ya Liverpool yagizwe umutoza mushya wa Al-Ettifaq ibarizwa muri Shampiyona yo muri Arabia Sawudite.
Kuwa mbere tariki 3 Nyakanga, nibwo iy’ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere cya shampiyona muri Arabia Sawudite yerekanye ku mugaragaro ko yamaze kwibikaho Steven Gerrard nk’umutoza mushya wayo.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga bwemeza ko bamaze kweguka Steven Gerrard.
Bagize bati “Nihe umunyabigwi wamubona, twishimiye gutangaza ko Steven Gerrard ari umutoza mushya mukuru wacu.”
Iy’ikipe yatangaje ko kwakira uyu munyabigwi muri iy’ikipe ari ikintu gikomeye kuko biteze ko azanye amateka meza n’ejo hazaza mu ikipe ya Al-Ettifaq.
Gerrard wegukanye ibikombe bitandukanye yatangiye umwuga we w’ubutoza ubwo yari yagizwe umutoza w’’urubyiruko mu ikipe ya Liverpool FC yahozemo.
Nyuma yaje kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Scotland atoza Rangers; atwara igikombe cye cya mbere nk’umutoza.
Gerrard w’imyaka 43 wakanyujijeho mu ikipe ya Liverpool Fc, yanabashije guhabwa akazi mu ikipe ya Aston Villa n’ubwo yaje kwirukanwa, nyuma yo kubona intsinzi ebyiri gusa mu mikino 12.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…