Amakuru ava mu biro bya Perezida wa Sénégal, avuga ko Perezida Macky Sall ariwe wakiriye Perezida Kagame ku kibuga cy’indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor bagirana ibiganiro by’akanya gato.
Ibi biganiro byahuje abakuru b’Ibihugu byombi byabereye i Dakar muri Sénégal tariki 4 Nyakanga mu 2023, nyuma y’uko Perezida Kagame yari anyuze muri iki gihugu mu rugendo rumwerekeza muri Trinidad and Tobago.
Perezida Kagame agiranye ibi biganiro na mugenzi we nyuma y’amasaha make, Perezida Macky Sall, atangaje ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.
Ntabwo hatangajwe ibyaganiriweho hagati y’aba bayobozi, gusa ibihugu byombi bihuriye ku mushinga wo kubaka inganda zitunganyiriza inkingo za Covid-19 n’indi miti muri Afurika. Ni inganda zizubakwa i Kigali n’i Dakar ku bufatanye n’Ikigo BionTech ndetse na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank.
Ibihugu byombi bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki kuko mu 2021 aribwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…