INKURU ZIDASANZWE

Ubufaransa: Polisi yishe undi musore mu myigaragambyo yabereye ‘Marseille’

Ku wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga, ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwatangije iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 27, warashwe n’amasasu mu gihe cy’imvururu yabaye ku wa gatandatu tariki 1 Nyakanga, nk’uko ubushinjacyaha bwa Marseille bw’abitangaje.

Advertisements

Ibi bibaye mu gihe habaye imvururu z’abaturage mu Bufaransa nyuma y’urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 17, Nahel Merzouk, yarashwe n’umupolisi ubwo yari ahagaritswe mu muhanda mu mujyi wa Paris mu cyumweru gishize.

Nahel umwana w’imyaka 17 wishwe bigateza imvururu mu Bufaransa

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage byatawe muri yombi mu cyumweru cyaranzwe n’imyigaragambyo yabereye mu gihugu hose, abapolisi bagera ku 45.000 boherejwe muri iyo mihanda kugira ngo ihoshe izo mvururu.

Abashinjacyaha bavuga ko urupfu rw’uwo musore utaravuzwe amazina i Marseille rwatewe no gukomeretswa bikabije mu gatuza biturutse ku ituritswa ry’igisasu cya ‘flash-ball’ nk’uko byakoreshwaga n’abapolisi bahoshaga imvururu, ariko ntibagaragaza uwateye ibyo byago.

Uyu musore yapfuye mu ijoro ryo kuya 1 Nyakanga rishyira ku ya 2 Nyakanga, mu gihe bavuga ko yari yishoye mu mvururu yabereye i Marseille.

Abashinjacyaha bavuze ko badashoboka kumenya neza aho uyu musore yari ari igihe yaraswaga cyangwa niba yarahohotewe n’uwahoshaga izo mvururu.

Benshi bavuga ko ingaruka z’ibyo bisasu ba baminjemo zabaye nyiri bayazana wo guhagarara ku mutima w’uwo musore ndetse byatumye habaho urupfu rutunguranye.

Uyu munsi Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yahuye n’abayobozi batandukanye kugira ngo barebere hamwe igisubizo kirambye zatewe ‘imvururu’ nyuma y’urupfu rwa Nahel rwashenguye benshi.

Polisi irashinjwa kwica undi musore mu myigaragambyo yabereye i Marseille

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago