Umunya Cameroun Willy Essomba Onana ukina asatira izamu yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga, nibwo batangaje aya makuru babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ikomeye muri icyo gihugu.
Willy Onana wahiriwe n’imyaka ibiri yaramaze mu ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri shampiyona yo muri Tanzania, iri mu zikomeye mu Karere nyuma yo kuva mu Rwanda yegukanye igikombe cya Amahoro.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Simba Sc, gusa hakaba hasigaye kubiha umugisha.
Kuri ubu amakuru ahari avuga ko Onana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba Sc.
Uku kuva muri Rayon Sports kandi byahawe umugisha nayo, aho yamwifurije ishya n’ihirwe muri Simba Sc yerekejemo.
N’ubwo ikipe ya Rayon Sports itabashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2022/2023, ntibyabujije uyu munya-Cameroun gusoza ariwe uyoboye abandi mu bitego byinshi 16.
Amakuru avuga ko Onana azajya yakira umushahara mbumbe w’ibihumbi bitatu by’Amadorali ya Amerika (3000$) yishyuriwe ibindi byose nkenerwa.
Simba Sc ikomeje kwibikaho ibikomerezwa nyuma yo kidahirwa na shampiyona y’umwaka washize yatwawe na Yanga African S.c ari nako isezerera benshi bayikinagamo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…