Abana babiri bigaga mu mashuri abanza mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bahita bapfa.
Aba bana barimo uwitwa Niyomukiza Eric w’imyaka 11 na Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko, bari batuye mu Kagari ka Bweramvura muri uyu Murenge wa Kinihira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwahamije ko aba bana barohamye ahagana saa munani z’amanywa yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine,yavuze ko aba bana barohamye ubwo ababyeyi babo bari babatumye kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Yavuze ko imirambo yabo yahise ikurwa muri uwo mugezi wa Nyabarongo.
Uyu muyobozi yashimangiye ko aba bana bashyinguwe kuri uyu wa Kane aboneraho kwihanganisha imiryango yabo no gusaba ababyeyi kujya bamenya neza aho abana babo baba baherereye no kujya birinda ko bijyana mu kwirinda ko bahura n’ibyago nk’ibyo.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…