Abana babiri barohamye muri Nyabarongo bahita bapfa

Abana babiri bigaga mu mashuri abanza mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bahita bapfa.

Aba bana barimo uwitwa Niyomukiza Eric w’imyaka 11 na Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko, bari batuye mu Kagari ka Bweramvura muri uyu Murenge wa Kinihira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwahamije ko aba bana barohamye ahagana saa munani z’amanywa yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine,yavuze ko aba bana barohamye ubwo ababyeyi babo bari babatumye kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Yavuze ko imirambo yabo yahise ikurwa muri uwo mugezi wa Nyabarongo.

Uyu muyobozi yashimangiye ko aba bana bashyinguwe kuri uyu wa Kane aboneraho kwihanganisha imiryango yabo no gusaba ababyeyi kujya bamenya neza aho abana babo baba baherereye no kujya birinda ko bijyana mu kwirinda ko bahura n’ibyago nk’ibyo.

Abana babiri bigaga mu mashuri abanza mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, barohamye mu Mugezi wa Nyabarongo bahita bapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *