Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William yasabye abaturage kuba maso, kuko abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bateguye ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Rubavu.
Lt Col Ryarasa yabwiye abaturage ko bimwe mu bikorwa bya FDLR byatahuwe harimo gutera grenade i Rubavu mu mujyi, ndetse ko hari zimwe zinjiye mu gihugu.
Yavuze ko Congo yagiye ishyira ku mipaka yayo abarwanyi ba FDLR, ndetse ngo ahitwa Cyanzarwe hashyizwe uwitwa Gaston.
Ati “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo, icya mbere ni fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”
Ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda biheruka mu mwaka wa 2019 ubwo bateraga mu Kinigi.
Abatuye Rubavu bavuga ko biteguye gufatanya n’ingabo kurinda umutekano, ariko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba HABITEGEKO Francois na we yabasabye kuba maso, no kureka fraude.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…