RWANDA

Muhanga: Abana 10 baburiye irengero mu mugezi wa Nyabarongo

Abana 13 bo mu Mudugudu wa Cyarubambire, mu Murenge wa Mushishiro , mu karere ka Muhanga, baguye muri Nyabarongo, harokorwamo batatu abandi 10 baburirwa irengero.

Advertisements

Aba bana bari batwawe mu bwato n’umugabo w’imyaka 41 witwa NDABABONYE Jean Pierre, wahise utabwa muri yombi.

Abo bana imyaka yabo iri hagati ya 9 na 13. Ni Antoine Komezumfashe w’imyaka 9 y’amavuko, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13, na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.

Batatu barokotse iyi mpanuka ni Alexandre IMANATURIKUMWE w’imyaka 10, Fabrice Niyorukundo w’imyaka 12 na Irakoze Cedric w’imyaka 12.

Mu bana baburiwe irengero harimo abo mu muryango wa hafi wa NDABABONYE Jean Pierre wari utwaye ubu bwato.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Gilbert Mugabo yabwiye PRIMO.RW dukesha iy’inkuru ko ibikorwa byo gushakisha bariya bana byakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yavuze ko ku bufatanye bw’akarere n’inzego z’umutekano zikorera mu mazi, bazindutse kuri Nyabarongo ahabereye impanuka, bakaba batangiye ibikorwa by’ubutabazi.

Yavuze ko kugeza magingo aya batarabona n’umwe mu bana baburiwe irengero. Ati “Mu bana baburiwe irengero nta n’umwe turabona. Kuri Nyabarongo hazindutse igihu cyinshi, akaba aricyo cyabangamiye ibikorwa by’ubutabazi.”

Amakuru avuga ko NDABABONYE Jean Pierre wari utwaye bariya bana, yakodesheje buriya bwato ashyiramo abana ngo bajye kumufasha gupakira amategura hakurya mu Karere ka Ngororero, barohama muri Nyabarongo ubwato bugeze hagati.

Ubu bwato bwarohamye ku wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago